Print

Menya ibintu by’ingenzi buri muntu akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 June 2022 Yasuwe: 384

Bimwe mu bintu buri wese akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe bikamuha ishusho y’urugo rwe na nyuma y’ubukwe kuko ubuzima burakomeza.

1. Menya neza ko uwo mugiye kubana umukunda by’ukuri

Impamvu ukwiye kwita k’umuntu mugiye kubana niba umukunda by’ukuri nuko urukundo rukubiyemo ibintu byinshi harimo Kwihangana, Kwizera, Kutirarira ndetse ,’ibindi byinshi. Ni byiza ko ubana n’umuntu wumva ukunda kuko ibizaba byose uzabasha kubinyuranamo nawe kandi wishimye.

2. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

3. Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubukwe ubuzima bukomeza kandi ko buzakenera amafaranga.

4.Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

5. Ukwiye kuzirikana ko umuntu mugiye kubana atari Malayika

Uko abantu babana ni nako barushaho kumenyana byimbitse murugo ugomba guteganya ko uzahuriramo na byinshi ndetse ugatungurwa na byinshi kuwo mubana ni byziza ko umenya ko atari marayika azakosa nk’abandi bose.