Print

Afurika y’uburasirazuba yugarijwe n’ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru bikabije

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 June 2022 Yasuwe: 306

Banki y’isi yavuze ko Afurika y’uburasirazuba n’ibice bimwe by’Uburayi ari byo byugarijwe mu buryo bw’umwihariko n’ikiguzi cy’imibereho cya mbere kiri hejuru.

Iyi banki isobanura ko ibyago bya nyabyo byuko ikizwi nka ’stagflation’ - ni ukuvuga guta agaciro gukomeye kw’ifaranga hamwe n’ubukungu bwiyongera gacyeya.

Ivuga ko umuvuduko biriho ukabije cyane kuburyo bizateza inzara ikabije mu batuye isi, ibiherutse kubaho bwambere mu mwaka w’ 1970.

umukuru wa Banki y’Isi David Malpass yavuze ko ibihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere byugarijwe n’imyenda myinshi, leta zimwe zikaba zidashobora guhaha ibicuruzwa.

Ikigereranyo gishya cyuko Banki y’isi iteganya ko ubukungu buziyongera yagishyize kuri 2.9% , kikaba ari ryo gabanuka rya mbere rikomeye ryitezwe ribayeho mu myaka 80 ishize.

Hari ubwoka ko habaho guta agaciro gukomeye kw’ifaranga hamwe n’ubukungu bwiyongera gacyeya kubera ibiciro bikomeje gutumbagira.
Byatumye iburira ko ibihugu bimwe biri mu byago byo kubamo ihungabana rikomeye ry’ubukungu kubera intambara y’Uburusiya muri Ukraine hamwe na coronavirus.