Print

Abakoresha urubuga rwa Twitter bihaye bikomeye umunyamakuru Yago nyuma y’ibyo yavuze byafashwe nk’ubwiyemezi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 June 2022 Yasuwe: 2293

Umunyamakuru Nyarwaya Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago ukunzwe mu myidagaduro yahano mu Rwanda by’umwihariko ku biganiro akara kuri Cano ye yitwa YAGO TV SHOW , yongeye kwibasirwa bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gushinjwa gukoresha amagambo arimo ubwiyemezi.

Ni nyuma y’aho agiye ku rukuta rwe rwa twitter maze akandika mu rurimi rw’icyongereza amagambo avuga ko umuntu uba muri Kigali utahaba nk’umunyantege nke ahuabwo aba arenze aho yagize ati ” Bro, Kigali ntago arahabanyabanyantege nkeya, niba ushobora kurwana ukabaho muri Kigali uri mubi cyane, nyizera urarenze”.

Ubwo yamaraga kwandika aya magambo ibitekerezo byisukiranyije ari byinshi cyane, gusa ibitekerezo byatanzwe byari ibinyuranyije n’ibyo yari yanditse, ndetse bamwe batangira kumubwira amagambo akomeye berekana ko kuba wabaho muri Kigali bigashoboka, atari uko umuntu arenze cyangwa ngo abe afite ibirenze , ahubwo harimo n’amahirwe y’Imana.

Umwe yagize ati” Hashimwe Rugira wabaremeye uturimo tw’amaboko naho ibyo kwiyemera ngo muri ba bad boys/girls murishuka cyane, ibyo ni ibikangisho bidafite ishingiro , burya yabishatse byanakwanga ukaraburiza foooo”

Undi nawe akomeza agira ati” Yego ra babona bakora Imana ikabaha umugisha akagira niwe wakoze cyane kuki abantu bagiz kigali nkah arindi si?narumiwe “.

Naho undi nawe aza agira ati”Wapi ntuzibeshye ko uba urenze kuko hariho abakora cyane ndetse bagakoresha ubwenge ndetse bagakora imishinga ibyara inyungu ark bikanga neza neza. Bruh Imana niguha guhirwa ntuzumve ko urenze ahubwo uzapfukame uyishimire”.

Ubusanzwe Yago ni umunyamakuru ukunzwe cyane bitewe n’ibiganiro akora bikunzwe na benshi binyura kuri shene ye ya Youtube yitwa “Yago Tv Show” ndetse abenshi bakamukundira ubuhanga n’umuhate ashyira mu kazi ke ka buri munsi batibagiwe kuzamura impano zitandukanye.