Print

Umuvandimwe wa Ndimbati basa cyane ahishuye ubuzima bwe n’uko yakiriye ifungwa rya Ndimbati

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 June 2022 Yasuwe: 4030

Uyu mugabo w’abana babiri avuga ko nawe yafunzwe igihe kingana n’umwaka kubw’ikibazo yari yagiranye n’umugore anavuga uburyo yakiriye ifungwa ry’iumuvandimwe we.

Mu Kiganiro na Thechoice Live yabajijwe ikintu cyatumye afungwa niba hari aho cyaba gihuriye n’icy’umuvandimwe we yahuye nacyo ati" Ntahantu bihuriye kuko nge n’ibibazo by’umuryango byabayeho bituma ngenda mpanwa nk’umuntu wataye urugo ariko kugeza ubu nubundi ntago turimo kubana uretse ko mu mategeko tutarabisoza".

Hamza yavuze ko yababajwe cyane n’ifungwa ry’umuvandimwe we ariko avuga ko ari ibyago kandi ibyago bigwira abagabo.

Ati" Bwa mbere mbyumva nabyumvise kuri Radio kuko nari naraye muhamagaye ariko ntitwabasha kuvugana gusa ndateganya kumusura.

Hamza yabajijwe ikintu yaba azi atandukaniraho n’umuvandimwe we ati" Ndimbati aransumbaho gato kandi aranabangutse kundusha aho niho dutandukanira".

Abajijwe amakuru y’abana ati" Baraho nta kibazo uretse kuba batabona umubyeyi ariko ubuzima bwo bwarakomeje.

Murumuna wa Ndimbati kugeza ubu nawe yinjiye mu Ruhando rwa Sinema aho ari gukina muri Film yitwa Urusobe.