Print

Amavubi barasaba ikintu gikomeye kizabafasha gutsinda imikino isigaye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 June 2022 Yasuwe: 1631

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinzwe n’iya Senegal igitego kimwe ku busa bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bavuga ko hari izindi mbaraga bakeneye zizaturuko k’uburyo bitabwaho kugirango babashe gutsinda imikino isigaye.

Amakuru dukesha Isimbi Myugariro wa FAR Rabat, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yavuze ko kubona itike y’igikombe cy’Afurika atari mu kibuga gusa ahubwo bisaba n’izindi mbaraga zo hanze y’ikibuga.

Ati "Navuga ko kubona itike atari mu kibuga gusa ni ibintu bisaba ko dushyira hamwe twese, niba hari imbaraga twagaragaje mu kibuga tugomba no kubona ubundi bufasha, ubu dufite imikino myinshi, dufite imikino mu rugo, tubonye ingufu nzireho twakwitwara neza, imikino 2 tumaze gukina hasigaye 4 byose biracyashoboka. "

Yakomeje avuga hari bimwe bikwiye guhinduka nko mu duhimbazamusyi babona ndetse no mu bindi bitandukanye bitagenda neza.

Ati "Navuga ko nk’ubu hari ibintu tuba dukeneye, niba ari ako gahimbazamusyi, burya inota rimwe riragora bashobora kugena agahimbazamusyi ku mukino wo kunganya, niyo byaba ari agahimbazamusyi kadasanzwe ariko wenda ukaza ukabibwira abakinnyi mbere y’umukino, ni akantu gato ariko gafasha umukinnyi, urwo ni urugero nari ntanze ariko hari utuntu twinshi tuba dukenewe bakabaye banadutekerereza, numva ko imikino isigaye baze batube hafi. "

Bizimana Djihad nawe avuga ko hari ibintu abona bikwiye guhinduka kugira ngo babashe kugera ku nsinzi.

Ati "Icya mbere ni twebwe abakinnyi tugashyiramo imbaraga byibuze tukitwara neza mu mikino iri imbere, no ku rwego rw’abantu baba badushinzwe bareba uburyo baba hafi cyane y’ikipe, ku bwanjye navuga ko hari ibintu bimwe na bimwe biba bitagenda neza kandi ntabwo wapfa kubona itike y’igikombe cy’Afurika, andi makipe nayo aba yiteguye, amakipe aba yashoye kugira ngo ajye mu gikombe cy’Afurika. Ntabwo njya muri byinshi ariko iyo umuntu avuze gutyo abo bireba bahita babimenya."