Print

Rubavu: Meya yavuze ku muyobozi uherutse kuburirwa irengero uri gushakishwa

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 June 2022 Yasuwe: 2911

Nyuma y’igihe kingana n’icyumweru Mutezimana Jean Baptiste abuze ndetse ashakishwa n’umuryango we n’inshuti Maya wa Akarere ka Rubavu avuga ko icyo kibazo akizi ko hari umuyobozi wabuze kandi ko batabyita ko yaburiwe irengero kuko bishoboka ko umuntu ashobora kubura ku mpamvu ze bwite.

Mu Kiganiro n’ikinyamakuru Rubanda.rw dukesha iyi nkuru Kambogo Eldefonse uyobora Akarere ka Rubavu yagize ati"harigihe umuntu abura ku mpamvu ze nyuma akazaboneka niyo mpamvu tutakwemeza ko yaburiwe irengero".

Akomeza avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano ndetse n’iz’iperereza bakomeje gushakisha uyu muyobozi w’Umudugudu.

Abo mu muryango w’uyu muyobozi w’umudugudu bivugwa ko yaba ari ahantu hatazwi bavuga ko ubwo bamutegerezaga bakamubura bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ndetse n’izumutekano kugirango bafatanyirize hamwe kumushaka.