Bamwe mu bana babyawe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda
1. Umwana wa Aline
Aline yamenyekanye muri Filime Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nka Bamenye yamenyekanyemo nka Bijoux.
Aline afite umwana mwiza cyane w’umuhungu uri mu Kigero k’imyaka itanu
2. Umwana wa Nana
Uwamwezi Nadeje wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi nka City Maid yakinnyemo yitwa Nana.
Nana nawe ni umwe mu byamamare bya hano mu Rwanda bifite abana nawe afite umwana w’umusore witwa Ganza bigaragara ko yaba yaramubyaye nawe akiri muto.
3.Abana ba Mama Sava
Mama Sava nawe ni umwe mu byamamare bya hano mu Rwanda muri Sinema By’umwihariko iyitwa Papa Sava akinamo ari Mama Sava.
4. Uwana wa Miss Bahati Grace
Nyampinga w’u Rwanda 2009 Miss Grace Bahati nawe ni umwe mu byamamare byamaze kwibaruka ndetse ni umwe mubafite abana basa naho bakuze kuburyo bajya inama.
5. Umwana wa Miss Muyango Claudine
Muyango Claudine yegukanye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira amafoto meza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kuva icyo gihe yakomeje kugaragara mu myidagaduro cya kugeza ubu yabyaranye n’umukinnyi w’umupira Kimenyi Yves bise Kimenyi Miguel
6. Umwana wa Young Grace
Umuhanzikazi Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace nawe kugeza ubu numwe mu Byamamarekazi bimaze kwibaruka dufite hano mu Rwanda.
Young Grace afite umwana w’umukobwa ari nae mfura ye
7. Abana ba Shaddyboo
Mbabazi Shadia umwe mu banyamideli bakomeye hano mu Rwandana wamamaye nka Shaddybo nawe n’umubyeyi w’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Saleh uri mu batunganganya imiziki y’abahanzi hano mu Rwanda.