Print

Amb.Karega yasubije Abakongomani basabye ko yirukanwa ku butaka bwa RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2022 Yasuwe: 2344

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega ybwiye abaturage b’iki gihugu ko ibyifuzo byabo by’uko yakwirukanwa muri iki gihugu ataribyo byakemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwacyo ahubwo ko bakwiriye kwicara bagatanga ibitekerezo by’icyakorwa ngo amahoro aboneke birambye.

Mu kiganiro Ambasaderi Karega yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, ko Abakongomani bakwiriye kwicara bagatanga ibitekerezo n’imbaraga bigamije gufasha inzego z’ubuyobozi bwabo gukemura ikibazo cy’umutekano muke aho gushyira ibibazo ku bihugu by’abaturanyi.

Muri iki kiganiro, Ambasaderi Karega yavuze ko ibyo aba baturage bakora cyangwa basaba atari byo bizatanga ibisubizo by’ibibazo bafite, ahubwo bakwiye kwicara bakaganira n’abayobozi babo ku buryo bwo kubikemura.

Ati “Kuntandukanya n’u Rwanda biragoye, ninjye bashyikira, ninjye uri hafi ariko bituma nibaza nti ’ese ibibazo biri mu Burasirazuba, gukuraho ambasaderi cyangwa guca umubano n’u Rwanda cyangwa ndetse no kujya mu ntambara n’u Rwanda birahita bikuraho ADF?, Birahita bikuraho ibikorwa bya FDLR, bya za Mai Mai zitandukanye cyangwa se abantu bapfa muri Ituri, ni wo muti? ni cyo gisuzo?”

Yongeyeyo ati “Cyangwa Abanye-Congo bashyira ibitekerezo n’imbaraga hamwe bagafasha inzego z’ubuyobozi kunononsora uburyo abo bitwaje intwaro bazamburwa bagasubizwa mu buzima bwiza, ubushomeri bukarwanywa, imiyoborere ikaba myiza aho bari, aho guterana amagambo cyangwa se inzangano hagati y’u Rwanda na RDC kandi usanga bishingiye ku rwicyekwe n’amagambo.”

Yashimangiye ko ntawahakana ko u Rwanda na RDC bafitanye ibibazo ariko u Rwanda rushyigikiye ko hakomeza inzira y’ibiganiro igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati "Baganire urwicyekwe ruveho, tujye mu bikorwa by’ubufatanye, twese duharanire ko amahoro arambye yaboneka mu Burasirazuba bwa Congo.”

Ambasaderi Karega yavuze ko nta nyungu u Rwanda rufite mu gushyigikira M23 cyangwa ibindi bikorwa byose bigamije gusenya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.