Print

RD Congo yakiriye bimwe mu birango by’umuco yari yaribwe n’Ububirigi mu gihe cy’ubukoroni

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 June 2022 Yasuwe: 784

Umwami Philippe w’u Bubiligi yasubije RD Congo kimwe mu bishushanyo by’ubugeni bigera ku bihumbi 84,000 igihugu cye kibye mu gihe cy’ubukoroni.

Ubwami bw’ububirigi bwemeye amakosa akomeye bwakoreye Congo ubwo bwayikoronizaga, bwemera kugarura ibyo bwatwaye no kwicuza imbere y’abakongomani kubera ubwicanyi bakorewe muri icyo gihe.

Ikirango cyahawe Congo , ni mask yitwa Kakungu. Iyi yamurikirwaga mu ngoro ndangamurage y’ubwami bw’Ababirigi yitiriwe Afurika yo hagati.

Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde bari muruzinduko rw’iminsi 5 muri DR Congo, ku butumire bwa President Félix Tshisekedi.

Bbc yanditse ko ubukoroni bw’Ababirigi muri Congo bwamenyekanye kandi bufatwa nk’igikorwa cyagaragaje ubunyamaswa muri Afurika yose.

Umwami Phillipe yavuze ko iki gishushanyo wari umwenda ntagereranywa ubwami bwe bwari bufitiye DR Congo.

Yagize ati" nifuzaga ko muri uru rugendo rwanjye imbere yanyu mwese nk’abakongomani mbasubiza agaciro muri ubu uryo bwo kugarura ibiranga amateka yanyu no kubafasha kuyizihiza nk’uko byahoze"

Akomeza avuga ko ari intambwe yambere igaragaza intangiriro y’imikoranire mu by’umuco ku mpande zombi kandi bitazasubira inyuma .

Ibindi bimenyetso by’amateka nk’ibi bizasubizwa Congo mu gihe cya vuba doreko ibigera kuri 70% ububirigi bufitiye Congo byose byibwe mu gihe cy’ubukoroni, ni ukuvuga mu kinyejana cya 19.