Print

Nyuma ya Kigali , Gen.Muhoozi yerekeje amaso kuri Kenya n’ ubutumwa bwihariye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 June 2022 Yasuwe: 1311

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuri uyu wa gatatu yakiriye mu biro bye Lt-Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni, amuzaniye ubutumwa bwihariye.

Amakuru ava muri perezidansi ya Kenya vuga ko bakiriye umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, baganira ku bibazo bitandukanye n’amahirwe ibihugu byombi (Kenya na Uganda) bihuriyeho

Bimwe muri byo baganiriyeho , harimo n’uburyo bwo kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo nk’uko bbyitangarije.

Ibihugu byombi byiyemeje gutera inkunga ifatika mu kubungabunga amaho mu burasirazuba bwa Congo.

Muri icyo gice , ubushyamirane buhahora bumaze kuyogoza no kujujubya abaturage bahatuye mu gihe kingana n’imyaka 30 ishize .

Mu kwezi gushize, I Nairobi hatangirijwe umugambi uhuriweho ugamije ubushake bw’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba mu kurandura burundu no gusenya imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ababyemera bakayoboka inzira y’ibiganiro n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.