Print

Chaney Jones wavuzweho gutandukana na Kanye West yanyomoje ayo makuru

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 June 2022 Yasuwe: 287

Ibi yabivuze nyuma y’amasaha make yari aciyemo ku imbugankoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikana inkuru yuko umuraperi Kanye West na Chaney Jones bari bamaze igihe mu rukundo batandukanye.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bw’amasaha 24 yanyomoje aya makuru mu butumwa yageneye ’Ye’ ku munsi we wo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 45.


Mu butumwa yagize ati" Isabukuru nziza Mukunzi Ndagukunda".

Ijambo ndagukunda ryabaye nk’irivuguruza amakuru yari yabavuzweho cyane ko ari n’ubwa mbere uyu mukobwa yari yeruye akavuga ko akunda ’Ye’ ku mugaragaro.