Print

Nyuma y’ubukwe Kourtney Kardashian na Travis Baker bakomeje kuryoherwa n’urukundo(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 June 2022 Yasuwe: 511

Nyuma y’igihe gito Kourtney Kardashian na Travis Barker bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo Kourtney uko umunsi uje undu ugataha ntasiba gusangiza bamukurikira ubuzima bwabo bwa buri munsi abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha.

Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza amafoto bari ahantu h’uburanga bari gusangira aho yavuze ko we na Travis ari Romeo na Juliett amazina yaciye agahigo mu rukundo.

Bisa nkaho bari bari kwishimira umubano wabo kuko mu byari biteguye aho hari umutsima (Cake) uriho amazina yabo afatanyije ’Kravis’ K bisobanura Kourtney.

View this post on Instagram

A post shared by Kourtney Kardashian Barker ❤️‍🔥 (@kourtneykardash)

Kourtney Kardashian aherutse gutangaza ko yategetswe na Muganga kujya anywa intanga z’umugabo we byibura inshuro 4 mu cyumweru.

Ibi yabitangaje mu gice cya 26 cya Hulu cyitwa The Kardashians,ubwo Kourtney Kardashian yavugaga ko inzobere yamugiriye inama yo kunywa amasohoro ya Travis Barker mu rugendo rwabo rwo kubyara.