Print

U Rwanda ruravuga ko mu myaka 8 irimbere imiryango itishoboye izahabwa terefoni zigezweho

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 June 2022 Yasuwe: 291

Mu mwaka wa 2030 nibwo biteganijwe ko imiryango itishoboye ibarirwa muri 2 800 000 izaba yahawe telefoni zigezweho “ smartphones”.

U Rwanda rwasezeranyije ibi mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe wa Luxembourg Xavier Bettel wayitabiriye, yashimiye urwanda kuri ubwo butwari.ariko yibutsa ko batagomba kwirengagiza ubuzima bw’umuturage kuko ariwe ubanza mbere yo kumuha ikoranabuhanga.

Icyakora nanone ngo rifite akamaro kanini, aho yatanze urugero ko byari kuba bibi iyo COVID itera ikorana buhanga ridahari.

Muri iyi nama bimwe mu bihugu byagaragaje icyo biteganya gukora mu rwego rwo kugeza ikoranabuhanga kuri bose maze minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugeza ikoranabuhanga kuri bose.

Iyi nama ya World Telecommunication Development Conference yabanjirijwe n’indi y’urubyiruko yo izwi nka generation connect global youth summit 2022 nayo yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, bikaba ari ku ncuro ya mbere izi nama zombi zibereye ku mugabane wa Afurika.


Comments

simbizi 9 June 2022

Nonese imiryango itishoboye izatezwa imbere na téléphone zigezweho?iyo gahunda niyo guteza imbere inganda zikora téléphone naza sociétés zicuruza itumanaho gusa