Print

Dore ibimenyetso by’ingenzi bishobora kukwereka ko urukundo urimo rutazaramba

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 June 2022 Yasuwe: 1941

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urukundo urimo rutazaramba.

1.Ntahazaza

Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.

2.Nta bihe byiza mugirana

Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

3.Guhora mushwana
Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.

4.Ntiwizera umukunzi wawe

Icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana n’ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

5. Ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.