Umuhanzikazi Britney Spears w’imyaka 40 agiye gushyingiranwa n’umukunzi we Sam Asghari w’imyaka 28 uyu munsi ku wa kane tariki 09 Kamena 2022.
Nkuko TMZ ibitangaza ivuga ko ababyeyi b’uyu muhanzikazi na bamwe mu bavandimwe be batari bwitabire ubu bukwe kubera umwuka mubi umaze igihe hagati yabo.
Kugeza ubu harakibazwa umuntu ushobora gutanga Britney Spears mu gihe uwakamutanze atari bwitabire ibi birori.
Amakuru ahari avuga ko ibi birori biraza kwitabirwa n’abantu batarenze ijana.
Uyu musore ugiye kubana na Britney asanzwe ari umwerekanamideri n’umukinnyi wa filime agiye kurongora Britney umutwitiye imfura nyuma y’amezi 10 amwambitse impeta bo ubwabo bakemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Britney Spears yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Idid it Again,Sometimes ni izindi nyinshi.