Print

Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Thomas Partey aba Umuyisilamu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2022 Yasuwe: 1266

Umukinnyi wo hagati wo muri Ghana,Thomas Partey yakoze impinduka zikomeye mu buzima bwe,ubwo yahinduraga idini akava mu bakiristo akerekeza mu idini ya Islam.

Thomas Partey n’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu rwambariro rwa Arsenal cyane ko iyo yabanje mu kibuga kenshi iratsinda ariko iyo atarimo birayigora cyane.

Uyu mukinnyi wa Black Star yahinduye byinshi mu ikipe ya Mikel Arteta, ariko kandi yahinduye ibintu bike kuri we muri uyu mwaka, aribyo idini n’izina rye!

Uyu wahoze ari umukinnyi wo hagati wa Atletico Madrid ubu yitwa Yakubu nyuma yo gushyingiranwa n’umugore wo muri Moroc witwa Nana Aba Anamoar maze ahinduka umu Islam.

Uyu musore w’imyaka 28, wagaragaye inshuro 26 gusa muri Arsenal mu mwaka w’imikino ushize, yasekeje benshi kuri Instagram avuga ko azaba umugabo w’umugore umwe.

Ati"Mfite umukobwa nkunda, nzi ko inshuti zanjye zo ku ruhande zizansiga, ariko nta kibazo. Nakuriye hamwe n’abayisilamu,ndetse nta cyahindutse mu buzima bwa buri munsi. Namaze gushaka, n’izina ryanjye rya Isilamu ni Yakubu. "

Partey yakuze ari Umukirisitu mu burasirazuba bwa Ghana, yabwiye abanyamakuru mu gihugu cye ko yabaye Umuyisilamu kubera Bella. Ifoto ye na Sheikh bafashe Qor’an yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Guhindura izina ntabwo byakozwe ku karubanda ndetse ntabwo bizahindura uko uyu mukinnyi yari asanzwe abaho kuko izina Thomas ariryo rizakomeza kwandikwa ku mugongo we.