Print

Birasekeje! Inka yafatiwe ibihano bikakaye nyuma yo kwica umwana w’imyaka 12

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 June 2022 Yasuwe: 1672

Abayobozi bo muri Sudani y’epfo bemeje ko bafunze inka nyuma yo kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yafunze inka na nyirayo nyuma yuko bimenyekanye ko iyi nka yasagariye umwana hafi y’urwuri rwo muri Leta ya Lakes.
Byatangajwe ko uyu mwana yahise apfa biturutse ku bikomere yatewe n’iki gitero yagabweho n’iyi nka.

Majoro Eljah Mabor, umuvugizi wa Polisi ya Sudani y’epfo yemeje iby’aya makuru y’ifungwa ry’iyi nka.

Yagize ati ”Ikimasa ubu gifungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gace ka Rembek.”
Yongeyeho ko ” umurambo w’uyu mwana wajyanywe Ku bitaro kugira ngo bawupime nyuma ujyanwa gushyingurwa iwabo.”

Nta kwezi kurashira aha muri Sudani y’epfo indi nka ihamwe n’icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 45. Icyo gihe iyi nka yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.