Print

Musanze: Hashyizweho "Car free zone" yo gufasha abantu kwidagadura mu mpera z’icyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 June 2022 Yasuwe: 588

Mu karere ka Musanze hashyizweho Car Free Zone (umuhanda utageramo imodoka) igiye kujya yifashishwa mu kwidagadura no kuruhuka nyuma y’uko abantu bavuye mu mirimo mu mpera z’icyumweru.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, hafunzwe umuhanda uri mu Mujyi rwagati uva ku muhanda munini Musanze- Rubavu ukanyura ku isoko rinini rizwi nka Goico, ugaca kuri Hotel Urumuri werekeza kuri Gare ya Musanze.

Ubuyobozi bwatangaje ko ari igikorwa kigomba guhoraho mu mpera z’icyumweru guhera ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu.

Mu gihe uwo muhanda ufunzwe, abaturage batembera badakoresheje ibinyaniziga nibo bazajya baba bemerewe kuwukoresha, bakahiyakirira haba ku bashaka kugura amafunguro n’icyo kunywa.

Umuco wo gushyiraho ahantu hatagera imodoka mu Rwanda ukomeje gukwira nyuma y’iyashyizweho mu mujyi wa Kigali rwagati,nyuma ishyirwa mu Biryogo,Gisimenti.