Print

Umutoza wa Senegal yavuze umukinnyi w’Amavubi ufite ubuhanga buhambaye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 June 2022 Yasuwe: 6172

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Aliou Cissé ,yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu Kwizera Olivier ashimangira ko ari we uri kurwego rwo kuginira amakipe yo mu Burayi U Rwanda rufite.

Uyu mutoza mu kiganiro yahaye Canal+ yavuze ko Kwizera Olivier akwiye kuba akinira amakipe y’i Burayi.

Yagize ati”Umukino wadukomereye cyane kuva utangiye kugeza urangiye , twagowe cyane n’ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu w’Amavubi .Afite impano ikomeye ntabwo natinya kuvuga ko akwiriye gukina ku rwego rw’i Burayi, Amavubi n’ikipe yo kwitegwa muri iri tsinda”.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Senegal ashimangira ko u Rwanda rwagaragaye ko rutoroshye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko ikipe ye yatsinze igitego 1-0 mu majonjora yo mu matsinda ya AFCON 2023.

Cisse yagize ati: "Twagombaga gukina umukino ufunguye cyane kugira ngo twigobotore ikipe y’u Rwanda yari igoye kwinjiza igitego kandi icyashobokaga ni ukuzana Keita Balde ku mwanya akunda, no guhindurira Ismaila Sarr ku ruhande rw’iburyo".

Amavubi yakinnye umukino w’amayeri cyane kandi igora bikomeye iyi kipe yatwaye igikombe cy’Afrika kugeza ku munota wa nyuma wumukino ubwo Ange Mutisnzi yakubitaga ukuguru Ciss Saliu hatangwa penaliti ya Senegal.
Les Lions de la Terenga ubu ifite amanota atandatu mu itsinda rya 12 aho imaze gukina imikino ibiri mu rugo mugihe Amavubi afite inota romwe nyuma yo gukina imikino ibiri hanze.


Comments

Harindintwari Jean pierre 11 June 2022

Ndashimira burimukinnyi wese uko yitwaye muri Senegal Kandi mbasaba gukomereza muri uwo mujyo.


Harindintwari Jean pierre 11 June 2022

Ndashimira burimukinnyi wese uko yitwaye muri Senegal Kandi mbasaba gukomereza muri uwo mujyo.