Print

Impaka nshya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu woherejwe na Denmark

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 June 2022 Yasuwe: 742

Ikorosi rishya mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu woherejwe na Denmark

Mbere gato y’uko urubanza rupfundikirwa n’urukiko rukuru mu karere ka Nyanza, impande zombi zari zigiye kuvuga ku byavuzwe n’abatangabuhamya, hahita hazamuka impaka nshya.

Zishingiye ku nyandiko z’umwimerere zigomba kuva muri Denmark zikubiyemo ubuhamya bw’abashinje Wenceslas Twagirayezu kugira uruhare muri jenoside mbere y’uko iki gihugu kimwohereza mu Rwanda mu 2018.

Uruhande rwa Twagirayezu rwavuze ko rwatanze ikimenyetso gishya cy’inyandiko z’abamushinja ibyaha bya jenoside – we ahakana – ubwo yari akiri muri Denmark.

Umwunganizi we Me Bruce Bikotwa yavuze ko bakeneye umwimerere w’izo nyandiko kandi zisobanuye mu Kinyarwanda, avuga ko zikubiyemo amakuru yashinjura umukiriya we.

Bikotwa yavuze ko izo nyandiko zirimo kwivuguruza kw’abatanze ubuhamya muri Denmark mu rubanza rwo kwohereza Twagirayezu mu Rwanda, n’ubwo batanze mu rukiko agejejwe mu Rwanda.

Urukiko rwibajije impamvu izo nyandiko zizanywe muri dosiye mu gihe urubanza rwa Twagirayezu w’imyaka 54 rugana ku musozo.

Icyakora rwanzura ko zigomba kuboneka kandi zigasemurwa mu Kinyarwanda nk’uko byifujwe n’uregwa.