Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), werekanye bamwe mu basirikare b’Igihugu wafashe mpiri, bemeza ko muri iyi mirwano bari gufatanya na FDLR.
Abasirikare ba FARDC bafashwe mpiri n’uwo mutwe bari bicaye hasi, baganirizwa n’umwe mu barwanyi ba M23.
Uwo muri M23 uba ari kubavugisha bigaragara ko bisanzuranyeho, ababaza niba bazi imitwe iri gufasha FARDC muri iyi mirwano, bakavuga ko ari myinshi irimo na FDLR.
Aba basirikare bumvikana banenga iyi mirwano yo kurwanya M23 kandi ari abavandimwe babo, bavuga ko banenga igisirikare cyabo.
FARDC imaze iminsi iri mu mirwano na M23,bivugwa ko yiyambaje MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo uyu wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwand.
Imirwano ya FARDC na M23, yongeye kubura muri iki cyumweru mu gihe hari hashize icyumweru habonetse agahenge.
MONUSCO yashinje umutwe wa M23 kubagabaho igitero mu birindiro byawo byatumye haba intambara yakomerekeyemo abasirikare bayo 3.