Print

Rubavu: Abantu bakomeje kubura mu buryo budasobanutse nyuma y’umuyobozi n’umuturage yabuze

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 June 2022 Yasuwe: 3345

Umugabo witwa Niyigena Cyiza Hamza w’imyaka 25 hashize iminsi itatu yarabuze ndetse bamwe mu muryango bavuga ko yagiye agiye mukazi bisanzwe ariko bikarangira adatashye.

Uyu mugabo umazi imyaka ibiri arushinze n’umugore we Umuhire Elizabeth ndetse banabyaranye umwana umwe umugore we avuga ko bitari bisanzwe ko atinda gutaha ndetse ko binabayeho yamumenyeshaga.

Mu Kiganiro na Radiotv10 uyu mugore yagize ati"Ati “Nahise mpamagara mu rugo iwabo nti ‘ese yaba yageze aho’ barambwira ngo ntawuhari, mpamagara no mu rugo mbabwira ko twamubuze, turaryama bucyeye mu gitondo mpita njya gutanga ikirego.

Uyu muryango uvuga ko ntaho utashakirije haba muri za kasho kugeza nubwo bagiye gushakishiriza mu buruhukiro bw’ibitaro, uvuga ko Niyigena nta muntu yagiranaga na we ikibazo ku buryo wenda bakeka ko haba hari uwaramugiriye nabi akaba yamushimuta cyangwa akamwica.

Undi wo mu muryango w’uyu mugabo, yagize ati “Turahangayitse ntituzi niba ari muzima, ku masitasiyo yose ya Polisi ntawuhari, aho bajyana inzererezi ntawuhari ahantu hose twashatse ntawuhari.”

Abo mu muryango wa Niyigena bavuga ko aho ari ashobora kuba atakiri muzima “kuko abaye ari muzima yakora ibishoboka byose natwe akatumara impungenge cyangwa niba ari na muzima, ahantu ari ashobora kuba ari mu bibazo bikomeye.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yavuze ko bagiye gukurikirana niba uyu muryango waba waratanze ikirego ubundi bafatanye n’inzego z’umutekano gushakisha uwabuze.

Yagize ati “Tugiye kumenya niba koko yaranabajije, kuko hari igihe yaba ataranabajije, twebwe tugiye kubaza abamukurikiranira, bitavuze ko twebwe tugomba kumufasha gukurikirana.”

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike habuze Mutezimana Jean Baptiste wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu.

Iri bura ry’abantu mu buryo budasobanutse rikomeje guhagarika abaturage bo muri aka Karere dore ko na Mutezimana ataraboneka mu cyumweru kirenga ashakishwa.

Source: Radiotv10