Print

Wa Munyapolitiki wa DRC byavugwa ko yashimuswe n’u Rwanda yabonetse i Kinshasa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 June 2022 Yasuwe: 1383

Ikinyamakuru cya laprunellerdc.info cyo muri DRC dekesha aya makuru kivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yashyikirije Congo uyu Munyapolotiki Dr Bala kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kamena 2022.

Ibitangazamukuru bitandukanye ndetse n’abanyapolitiki banyuranye muri DRC , bari baze Iminsi bavuga ko uyu DR Patrick Bala wahoze arumuhazabikorwa w’ihuriro Union sacrée rya Perezida Tshisekedi ,yaburiwe irengero kuva tariki ya 03 Kamena 2022 ubwo yari avuye iwe ku Gisenyi ashaka kwambuka ajya i Goma.

laprunellerdc.info ubu iratangaza ko uyu mugabo yarekuwe nyuma y’icyumweru abuze nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa wa Union Sacree muri Kivu ya Ruguru ,Stephano Mashukano.

Stephano Mashukano yavuze ko Dr Patrick Bala yarekuwe nyuma yuko bigizwemo uruhare na bamwe mu banyapolitiki ndetse n’imiryango inyuranye.

Yagize ati”Ndemeza irekurwa rye kuko namaze kuvugana na we ubwo yari acyururuka indege Ndijili i Kinshasa.”

Yakomeje ashimira abaturage bo mu Mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu Patrick Bala arekurwa.Ati”Ndashimira kandi abayobozi ba Condo bakoze ibishoboka ngo Patric Bala arekurwe.Yatanzwe na Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.

Umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo wari wahujwe n’ifatwa ry’uyu mugabo.

Mu gihe havutse umwuka mubi nk’uyu hari bamwe bawitwikira bagashaka gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, gusa u Rwanda rwakunze kubitangaza ,rubuga ko mu gihe cyose habayeho ibikorwa binyuranyije n’amegeko , haba hakwiye kwitabazwa nzira ziboneye zo zubahirije amategeko kugira ngo bikemuke.