Print

Dore ibintu by’ingenzi umusore ashobora kumenyeraho umukobwa wavamo umugore mwiza

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 June 2022 Yasuwe: 996

Bimwe mu bintu ushobora kureberaho umukobwa wavamo umugore mwiza.

1. Umukobwa ucisha make

Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

2. Umukobwa utikubira

Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n’inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

3. Umukobwa w’umunyakuri kandi wubaha

Umukobwa w’umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n’ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

4. Umukobwa ugushyigikira

Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

5. Umukobwa usenga

Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n’uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

6. Uwita ku bashyitsi akabagirira neza

Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko ‘Urugo ari urugendwa’, kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

7. Umukobwa wigomwa

Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

8.Ukunda gufasha abo arusha ubushobozi

Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n’abatishoboye.

9.Aharanira ibyakubahisha

Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

10.Umukobwa udahuzagurika

Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h’urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n’uburemere bw’ibibazo urugo rushobora kugira