Print

Myugariro witwaye neza muri Arsenal yateye ivi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2022 Yasuwe: 1125

Myugariro Ben White witwaye neza mu mwaka we wa mbere mu ikipe ya Arsenal,yateye ivi asaba umukunzi we Milly Adams kuzamubera umugore ubwo bari kumwe mu biruhuko.

Uyu Myugariro wa Gunners nu Bwongereza, ufite imyaka 24, yateye ivi mu mpera z’ukwezi gushize.

Ku mugoroba wo ku wa kane, White yashyize amafoto kuri Instagram ye atera ivi, yandikaho ngo "Ndagufite".

Hagati aho, Milly, ufite imyaka 25, yanditse kuri konti ye ati"Ndagufite ubuzima bwose" hamwe n’itariki byakoreweho - 29 Gicurasi.

Aba bombi kandi berekanye ibishushanyo biyanditseho ngo "Ndagukunda" ku maboko yabo.

Ntabwo bizwi neza aho aba bombi baruhukiye ubwo White yateraga ivi, ariko Milly yerekanye pisine bariho nini cyane

Hagati aho, White yafashe ifoto Milly yitegereza impeta ku rutoki rwe.

Icyumba cyabo cyari cyuzuyemo ibipurizo na Champagne kugira ngo bishimire iri sezerano.

Urukundo rwa White na Milly rwagiye ku mugaragaro mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Nyuma y’aho bagaragaye barya ubuzima ubwo bari basohokanye muri Mata.

White yinjiye muri Arsenal mu mpeshyi ishize aguzwe miliyoni 50 z’amapawundi avuye muri Brighton.

Uyu myugariro yakinnye inshuro 37 muri Gunners mu mwaka we wa mbere i London.

Yahamagawe kandi inshuro enye mu ikipe y’Ubwongereza.