Print

Musanze: Hatewe ibindi bisasu 2 bivugwa ko byaturutse muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2022 Yasuwe: 4774

Ahagana mu ma saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022,mu kagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze hatewe ibindi bisasu 2 byo mu bwoko bwa Rokete bivugwa ko byaturutse muri Rutshuru muri RDC.

Mu gihe imirwano hagati ya FARDC na M23 ikomeje,ibisasu byongeye kugwa mu Rwanda nyuma y’ibindi byaherukaga guterwa i Musanze kuwa 23 Gicurasi 2022 biturutse muri RDC bikangiza inzu z’abaturage ndetse bikanabakomeretsa.

Nkuko abahaye amakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru babitangaje,ibi bisasu byaguye mu duce tubiri two mu mudugudu wa Gasizi wo mu Kinigi.

Aba bantu bavuze ko ibi bisasu byatewe mu Rwanda mu ma saa tanu na 45 ndetse ngo byaba byaturutse muri Tshanzu ho muri Gurupema ya Jomba muri Rutshuru.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bakomeje kumva urusaku rw’amasasu ariko ko bitabatunguye kuko nubundi bimaze iminsi byumvikana hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aravuga ko ibyo bisasu byatewe mu mirima y’abaturage ariko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima ndetse mu masaha ashize ingabo za RDF na Polisi bahise bahagera bahumuriza abaturage ndetse babasa gukomeza imirimo yabo.

Urubuga Kivu Morning Post rwo muri RDC rwatangaje ko uyu munsi saa 10:40 [11:40 mu Rwanda] ingabo za FARDC na M23 zakozanyijeho muri Tshanzu ndetse bishoboka ko ayo ma rokete yatewe aturutse muri iyi ntambara.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere,tariki ya 23 Gicurasi 2022, mu Karere ka Musanze humvikanye ibisasu byarashwe biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.

Igisasu kimwe cyaguye ku nzu y’uwitwa Serukora wo mu Mudugudu wa Muhe Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi kirayangiza, uretse ko abantu babiri bari bayirimo barokotse, ikindi kigwa mu murima w’umuturage.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) icyo gihe, ryahamije aya makuru, ndetse rivuga ko RDF yifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gisaba itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).


Comments

citoyen 10 June 2022

Bimeze nko guturana n’umusazi akajya agutera amabuye hejuru y’inzu!!