Print

Papa Francis yasubitse urugendo rwo kuza muri DRC

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 June 2022 Yasuwe: 1371

Papa Francis w’imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi.

Urugendo rw’uyu Mushumba muri Afurika rwari ruteganyijwe kuva ku itariki ya 2 Nyakanga kugera ku ya 7 uko kwezi. Byari byitezwe ko azaba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Abangirikani ku Isi, Justin Welby.

Itangazo rya Vatican rivuga ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera uburwayi bw’ivi.

Riti “Ku bw’ubusabe bw’abaganga ndetse no kwirinda gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’ivi rye, Umushumba Mukuru yasabwe kwimura Urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo rwari ruteganyijwe hagati ya tariki 2-7 Nyakanga, rwimurirwa ku itariki izatangazwa nyuma.”