Print

HCR yamaganye gahunda y’ Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2022 Yasuwe: 1194

Urukiko rukuru rw’Ubwongereza rwabwiwe ko ishami rya ONU rishinzwe impunzi kw’isi, HCR, ryamenyesheje ubugira kabiri Minisieiri y’ubutegetsi y’Ubwongereza ko amasezerano bagiranye n’u Rwanda yo kohereza abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu adakurikije amategeko.

Umucamanza w’iryo shyirahamwe yavuze ibyo ubwo harimo kuba urubanza rugamije kubuza ko ayo masezerano ashyirwa mu ngiro.

Abanyamategeko ba Minisiteri y’ubutegetsi mu Bwongereza bavuze ko umugambi wo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro udashobora guhagarikwa n’abawurwanya bishingikirije amategeko – kubera ko uri mu nyungu z’abaturage.

Leta ishaka guca intege abantu bambuka Manche bajya gushaka ubuhungiro mu Bwongereza ndetse ikavuga ko amadosiye yabo azigirwa mu Rwanda.

Mu rukiko, abo banyamategeko basabye umucamanza kudaha agaciro ibirego byashyikirijwe urukiko mu izina rya buri umwe mu basaba ubuhungiro.

Abantu bagera ku 100 babwiwe ko bashonbora koherezwa mu ndege ya mbere, ku wa kabiri.

Mbere y’uko iryo tegeko ritangira, byamenyekanye ko nibura abantu batatu babwiwe ko batakiri ku rutonde rw’abazatwarwa n’iyo ndege.

Itegeko rishingiye ku bwumvikane bwa Minisiteri y’Ubutegetsi mu Bwongereza n’u Rwanda ryo kohereza muri iki gihugu bamwe mu bashaka ubuhungiro kugira ngo amadosiye yabo abe ari ho yigirwa – mu gihe mu nzira yabo yo kujya mu Bwongereza, baba baraciye mu kindi gihugu gitekanye bari kuba barashatsemo ubuhungiro.

Mu gihe dosiye yabo izaba irimo kwigirwa mu Rwanda, bazahabwa aho baba kandi bafashwe, bigenze neza, bashobore kuguma mu Rwanda bafashwa kwiga no gufashwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Abo amadosiye yabo atazemerwa mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo gusaba uburenganzira bwo gusaba kwinjira (visa) biciye mu zindi nzira n’iba bashaka kuguma muri iki gihugu, ariko kandi bazaba bashobora no kwirukanwa.

Muri gahunda, umugambi wo kohereza mu Rwanda abagerageza kwinjira mu Bwongereza by’umwihariko abanyuze mu bwato bakanyura muri Manche,ugamije guca intege ababitekereza bivugwa ko bagera ku 10.000 buri mwaka.

Amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza yamaganwe n’abaharanira uburenganzira bw’impunzi, n’abantu ku giti cyabo barimo n’umunyamabanga wa ONU, Antonio Guterres.

Amasezerano y’ibihugu byombi avuga ko mu igerageza ry’ibanze u Rwanda ruhabwa miliyoni £120 yo gufasha gutuza abo bimukira.

Minisitiri w’intebe Ngirente aheruka kuvuga ko kwakira abo bantu ari igikorwa cy’ubugiraneza, ati "hagize ubirakarira uwo arihangana ntakundi".

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwakiraga impunzi zivuye muri Libya hashobora kuba hari abatarabyishimiye, ariko ko "nyuma bimaze gukorwa abantu barabyishimiye".

Ati: "Birumvikana ko buri mwanzuro wafata wose ntihabura uvuga ati ese mama ni mwiza? Nibi rero turabizi ko nibimara gukorwa abantu bazabyishimira."

Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’. Muri abo harimo n’abana 23 bari munsi y’imyaka 18 binjiye muri icyo gihugu kuwa 7 Kanama 2020.

Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021. Ibi byose byerekana imiterere ikomeye y’icyo kibazo.

BBC