Print

RDF yavuze Ku bisasu byongeye kugwa Ku butaka bw’u Rwanda biturutse RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 816

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko igisirikare cya FARDC ari cyo cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

Ni ibisasu byarashwe mu kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ku isaha ya Saa 11:55.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibi bisasu ntawe byakomerekeje ariko byateye ubwoba abaturage b’aho byaguye.

Ubu bushotoranyi bwa FARDC bukurikiye ubundi bwo kuwa 19 Werurwe no kuwa 23 Gicurasi 2022 mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera byakomerekeje abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Hari kandi gushimuta abasirikare b’u Rwanda babiri bari ku burinzi byakozwe na FARDC ifatanyije na FDLR, ibi bikaba byaramenyeshejwe Guverinoma ya RDC, Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM n’abandi.

RDF yijeje abaturage ko harimo gushyirwamo imbaraga mu gukemura iki kibazo kandi umutekano wabo urinzwe.

Ingabo z’u Rwanda zitangaza ko ibi bikorwa byose bya FARDC zamaze kubimenyesha Itsinda ry’ingabi rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Ingabo z’u Rwanda zirahumuriza abaturage, zibizeza ko umutekano ari wose kandi ucunzwe neza.