Print

Urukiko rwemeje ko abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bagomba koherezwa mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 471

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, nibwo Urukiko rwatesheje agaciro ikirego rwari rwagejejweho n’abashaka gutambamira ibiteganywa n’amasezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda ku gushaka ibisubizo ku Bimukira bageze muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abimukira ba mbere bazagera mu Rwanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Umucamanza Jonathan Mark Swift yavuze ko abatanze ikirego nta bimenyetso bifatika bagaragaje by’uko muri iki gihe aba Bimukira bazaba bari mu Rwanda batagereje igisubizo kirambye ku bibazo byabo, bazafatwa nabi cyangwa ngo bagire ikindi kibazo icyo aricyo cyose.

Ati “Ntabwo mbona ko hari ibimenyetso byerekana ko muri iki gihe cyagenwe cyerekana ko hazabaho gufatwa nabi, kwimwa ubuhunzi, cyangwa ikindi kintu cyose kibi cyababaho.”

Abatanze ikirego bahise bajurira, kuwa Mbere tariki 13 Kamena akaba aribwo ubujurire bwabo buzumvwa.

Abanyamategeko ba Minisiteri y’ubutegetsi mu Bwongereza bavuze ko umugambi wo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro udashobora guhagarikwa n’abawurwanya bishingikirije amategeko – kubera ko uri mu nyungu z’abaturage.

Leta ishaka guca intege abantu bambuka Manche bajya gushaka ubuhungiro mu Bwongereza ndetse ikavuga ko amadosiye yabo azigirwa mu Rwanda.

Mu rukiko, abo banyamategeko basabye umucamanza kudaha agaciro ibirego byashyikirijwe urukiko mu izina rya buri umwe mu basaba ubuhungiro.

Abantu bagera ku 100 babwiwe ko bashonbora koherezwa mu ndege ya mbere, ku wa kabiri.

Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza bagiranye amasezerano y’imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.