Mu gihe Sacha Obama yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 21 ababyeyi be bamutakakije bamugaragaza nk’umwana wuje uburanga ndetse n’ubwenge.
Bifashishije imbugankoranyambaga bakoresha Barack Obama yagize ati"Umunsi mwiza w’amavuko Sasha! Nakunze kukubona ukura wuje ubwenge, ubwiza n’ubushishozi nk’umwari kandi imyaka yose uzagira uzahora uri umukobwa wange muto".
Michele Obama nawe yagize ati"Umukundwa yabaye ikizungerezi, yiyitaho, afite umuhate kandi yujuje indangagaciro z’umwari, ariko iteka uzahora uri muto mu maso yange. Ntewe ishema n’uwo uri kuba "Mama aragukunda"