Print

M23 yarahiriye gufata Bunagana mu rwego rwo guha isomo FARDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 4511

Umutwe wa M23 watangaje ko watangiye intambara ifunguye igamije kwigarurira ibice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bitandukanye n’uko yari imaze iminsi ibigeza ubwo yafataga ibice bimwe igasubira inyuma.

Mu bice M23 yateguje ko ishaka gufata harimo Bunagana ikora ku mupaka ugabanya RDC na Uganda.

Ibi bitero bije nyuma y’amezi atatu abarwanyi b’uyu mutwe bafata ibice bitandukanye nyuma bagatangaza ko bahagaritse imirwano bagasubira inyuma mu birindiro basanzwemo.

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Willy Ngoma yagize ati “Imirwano irakomeje tumaze kwigarurira imidugudu y’i Bunagana ariyo Kavange na Kashiru. Ingabo za FARDC zahungiye i Kanombe hafi n’umupaka wa Uganda. Kuri iyi nshuro intambara irafunguye twiteguye guhita dufata umupaka wa Bunagana mu rwego rwo kwirinda’’.

M23 itangaje ko yubuye imirwano ikomeye nyuma y’amasaha make ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi butangaje ko Papa Francis yahagaritse ingendo yari afite mu Burasirazuba bwa RDC no muri Sudani y’Epfo, kubera uburwayi.

Bivugwa ko byaba byagize uruhare mu gukomeza imirwano mu buryo bukomeye kuri M23, isaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu 2013.

M23 ivuga ko abarwanyi bayo batashyizwe mu ngabo za Leta cyangwa ngo basubizwe mu buzima busanzwe nkuko byari byemejwe mu masezerano n’ubundi burenganzira basabira abavuga Ikinyarwanda muri Congo.