Print

Umugeni yanze gusoma umugabo we ubwo pasiteri yari abahaye rugari [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 3545

Abakoresha Imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje gukwirakwiza amashusho yerekana ibirori by’ubukwe bitangaje ubwo umugeni yangaga gusoma umugabo we nyuma yo gusezerana.

Uwafashe iyi videwo ntiyatangaje igihugu ibi byabereyemo gusa yerekanye umukwe arimo kwegera umugeni kugira ngo basomane cyane ko pasiteri yari amaze kubasezeranya ariko uyu mugore yanga kumwegera ahubwo yubika umutwe.

Umugabo yagerageje gukomeza gupfunda umutwe kuri uyu mugeni we ariko birangira akabizu kabuze burundu.

Bwa nyuma,uyu mugeni yanze kubura uyu mutwe ahubwo isura ye irijima mu kwerekana ko atishimiye icyo gikorwa.

Abashyitsi bakomeje guha amashyi aba bashakanye nubwo umwanya wo gusomana wagenze nabi.