Print

NISR yagaragaje ukuntu ibiciro byatumbagiye cyane mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 668

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi Gicurasi uyu mwaka, muri rusange ibiciro byakomeje kuzamuka muri uko kwezi kuko byiyongereyeho 14,8% ugereranyije n’ibiciro byo mu byo mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2022 nk’uko bitangazwa n’iki kigo, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa.

Ugereranyije ibiciro byo Mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Gatanu mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 12,6%, mu cyaro byiyongeraho 16,4% ugereranyije n’ibyo mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ari ryo rituma ibiciro bikomeje kuzamuka mu Rwanda.

RBA