Print

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY mu myaka 4 iri imbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 538

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) mu gihe cy’imyaka ine irimo amarushanwa menshi arimo na shampiyona y’isi muri uwo mukino.

Yatowe ku majwi 10 kuri 11 mu gihe imfabusa yabaye imwe. Yiyamamazaga ari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida aho yatanzwe nk’umukandida n’Ikipe ya Karongi Vision Sport Center.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2022 nyuma y’uko yagiye asubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye.

Murenzi Abdallah asanzwe ayobora FERWACY kuva mu Ukuboza 2019 aho we na komite ye bari bashyizweho by’agateganyo basimbuye Bayingana Aimable wakuwe kuri uwo mwanya adasoje manda ye.

Uyu mugabo wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza akayobora na Rayon Sports avuga ko manda ye ya mbere muri FERWACY igitangira yahuye n’ibibazo birimo iyaduka rya COVID-19 yatumye byinshi bihagarara.

Murenzi afite akazi kenshi kamutegereje karimo gutegura shampiyona y’isi y’umukino wo gusiganwa ku magare u Rwanda ruzakira muri 2025.

Abandi batowe:

Munyankindi Benoït yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa FERWACY ku majwi 11/11.

Kayirebwa Liliane yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY ku majwi 11/11

Karangwa François yatowe nka Visi Perezida wa mbere wa FERWACY yatowe ku majwi 11/11

Ingabire Assia yongeye gutorerwa kuba umubitsi wa FERWACY yatowe ku majwi 7/11.