Print

Yatabaye umuntu wari ugiye gupfira mu muhanda wa Gari ya moshi ahabwa igihembo gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2022 Yasuwe: 3884

Anthony Perry, umusore w’imyaka 20 yashimiwe nk’intwari nyuma yo gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore umugabo wakubiswe n’amashanyarazi yari mu muhanda wa gari ya moshi i Chicago.

Bivugwa ko uyu mugabo yarwanye n’ubuzima ubwo yagwaga mu muhanda wa gari ya moshi akubitwa n’amashanyarazi yari awurimo kuko ngo volts 600 zanyuze mu mubiri we.

Ku cyumweru, tariki ya 5 Kamena,nibwo Perry wari umaze kuva muri gari ya moshi, yabonye uyu mugabo arimo aranyeganyega bigaragara ko amashanyarazi yinjiye mu mubiri we, asimbukira mu muhanda maze aramukurura.

Abifashijwemo n’undi muntu wari hafi, Perry yatanze ubutabazi bwibanze kugira ngo azure uyu mugabo bivugwa ko ari kwivuza ubu.

Nk’uko ishami rya polisi rya Chicago ribitangaza,uyu mugabo azakira neza.

Nyuma y’ibyabaye, umuyobozi w’ako gace yahaye Perry imodoka nshya kubera ubutwari bwe ku wa gatatu, 8 Kamena.

Perry mu kiganiro na WGN TV yagize ati“Ntabwo natekerezaga ku bishobora kumbaho ​​muri iki gihe. Byari byinshi mu byo nagombaga gukora kugira ngo ibintu bibe amahoro. Numvise umuriro muke. Mu by’ukuri numvaga umubiri wanjye wose urimo umuriro, hanyuma sinemeye ko bimpagarika. ’

Ati: “Nta muntu n’umwe wigeze agira icyo akora, bashakaga gufata amashusho gusa.”

Uyu musore yavuze ko yabonye uyu musore ameze nabi yumva ko agomba kumufasha kandi yishimiye ko ubu ari muzima.