Umwuka mubi hagati ya DJ Pius na Iyzo Pro watangiye kuzamuka mu 2020 bapfa umuhanzi Amalon wari wamaze gusinya muri 1K Entertainment ya DJ Pius. Iyzo yavugaga ko ari we winjije Amalon mu muziki bityo adakwiriye kugenda gutyo.
Iyzo Pro yavuze ko Amalon yamutanzeho asaga miliyoni 2Frw yatanzwe ubwo hakorwaga album ‘Iwacu’, bityo agomba kubanza kuyamwishyura.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo Amalon yasohoraga indirimbo ‘Moni’ nyamara Iyzo wari waratangiye umushinga akaba yari yarayifashe akayiha undi muhanzi.
Nyuma y’imyaka ibiri badacana uwaka, kuri ubu amakuru mashya ahari avuga ko bamaze kwiyunga.
Mu Kiganoro n’Igihe dukesha iyi nkuru Dj Pius yagize ati"Njye ntacyo namutwaye, yari yaragiye amvuga nabi kandi yaraje ansaba imbabazi turabirangiza. Ubu twariyunze.”
Ku rundi ruhande Iyzo na we ahamya ko ibibazo bye na DJ Pius byarangiye. Ati “Njye na we twakoranaga nk’abavandimwe. Burya mu bantu ntihabura urunturuntu, ibyabaye byararangiye. Ubu turi gukorana kuri album ye nshya ndetse hari zimwe mu ndirimbo nshya twakoranye zizasohoka mu minsi ya vuba.”
Aba bombi bahoze ari inshuti magara ndetse bakunze no gufatanya mu bikorwa by’ubuzima bwa buri munsi ariko haza kuzamo ibibazo nkuko babivuga ariko kugeza ubu bikaba byararangiye.