Print

Bahavu na Fleury bizihije isabukuru y’amezi atandatu y’umwana wabo amaze avutse

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 June 2022 Yasuwe: 1519

Bahavu n’umugabo we mu byishimo byinshi barishimira amezi atandatu umwana wabo amaze ageze ku izi.

Uyu mukinnyikazi wa Filime kuri ubu washyize imbaraga muri Filime ye yitwa ’Impanga’ ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda aherutse guhishura ko kuva bibaruka umwana wabo w’imfura bise ’Amora’ byabaye ibyishimo bidasanzwe mu buzima bwabo.

Avuga ko nubwo bari basanzwe ari umuryango mwiza kandi wishimye nyuma yuko ’Amora’ yiyongereye mu muryango wabo byabaye ubundi buzima bushya n’ibindi byishimo batigeze bagira mu buzima bwabo.

Ku munsi wahariwe Nyina w’umuntu Bahavu yashimagije umugabo n’umwana we avuga ko kuba yitwa umubyeyi uyu munsi aribo abikesha.

View this post on Instagram

A post shared by Bahavu Usanase Jannet (@bahavu_jannet_usanase)