Print

"U Rwanda nta n’urushinge rwigeze ruduha"-M23 yahishuye aho ikura intwaro inavuga impamvu FARDC ishinja u Rwanda kubafasha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2022 Yasuwe: 7430

Intambara zasubiye kwaduka kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu gace ka Bunagana kari mu ka karere ka Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru hagati y’igisirikare cya Congo, FARDC, n’umutwe w’inyeshamba M23.

Amakuru ava i Bunagana avuga ko abaturage bahungira muri Uganda no mu tundi duce turimo umutekano.

Amakuru ava muri Congo avuga ko intambara zirimo kubera mu duce twa Chanzu, Runyoni, Bigega, Musongati, Muhenzi na Kariba, nkuko byemezwa n’umuvugizi wa M23.

Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi waGuverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, yabwiye BBC ko kuva mu gitondo ingabo za Congo zatewe n’inyeshamba za M23.

Avuga ati: “Nashakaga kugira ngo nongere kubaha amakuru nyayo: igisirikare cy’u Rwanda nicyo giha M23 intwaro rutura hamwe n’ingabo zacyo”.

Inyeshamba za M23 nta ntwaro zikomeye cyangwa zirasa kure bafite, ni igisirikare cy’u Rwanda cyinjiye iwacu, uko cyakoze i Kibumba niko kirimo kubikora na hano i Bunagana, muri aka kanya turimo kuvugana intambara irakomeje kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru”.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego ruvuga ko ikibazo cy’Abakongomani ari icyabo ubwabo.

Gen, Ekenge we avuga ko iki gihugu gituranyi kidashobora kwemera ibi, akavuga ko bafite ibihamya byinshi byerekana ko rufite uruhare rukomeye mu mirwano ibera muri icyo gihugu.

Ati: “Twebwe turimo kurwana n’u Rwanda, rero turashaka ko u Rwanda rwemera ku mugaragaro ko rudutera,rugatangaza intambara ku mugaragaro, bityo tukarwana intambara yeruye n’u Rwanda”.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 Willy Ngoma yamaganiye kure ibivugwa na leta ya Congo ko ari bo batanguye intambara uyu munsi,avuga ko ingabo za FARDC ziri kumwe n’inyeshyamba za FDLR zateye ibirindiro byabo hanyuma nabobirwanaho.

Anavuga ko FARDC yafashijwe n’ingabo za MONUSCO zoherejwe kubungabunga amahoro muri ako karere.

Ati: “Hafi saa 5h30, FARDC iri kumwe na FDLR baduteye, batereye rimwe ibirindiro byacu hanyuma turabivuna turabirukana”.

“MONUSCO nayo yaje kubafasha kuva saa 10h25 baza kudutera na kajugujugu 2, batera amabombe ku birindro byacu neza na neza i Chanzu”.

Mu gihe bivugwa ko mu karere ka Bunagana intambara zibica bigacika, uyu muvugizi wa M23 avuga ko bo bakomeje kwiruka kuri FARDC yabateye kugeza ihunze isubira iyo yaturutse.

Ati: “Twebwe ku rubuga icyo dukora ni ugukurikirana umwanzi,dukomeza kumwirukaho kugira tumwivune kugeza iyo yaje ava, nicyo gituma i Bunagana mwumva hari intambara”.

Mu gihe kandi hari amakuru ko M23 ishobora kwigarurira Bunagana, Willy Ngoma avuga ati: “Intumbero yacu si iyo kwigarurira uturere utu cyangwa turiya, ariko kubw’umutekano wacu, bibaye ngombwa ntituzatindiganya gufata uturere mu ntumbero yo kwikingira no guhashya umwanzi”.

Abajijwe amakuru avuga ko bafashwa n’u Rwanda, mu buryo bw’ibikoresho n’abarwanyi, Willy Ngoma yasubije n’igitwenge cyinshi avuga ko ibi bivugwa n’igisirikare cya Congo kugira ngo gihishe intege nke zacyo.

Ati: “Ubwo twebwe twatera gute turi kumwe n’u Rwanda? Mu yihe ntumbero? Oya! Ibyo byose babivuga kugira ngo bahishe intege nke zabo kuko bavuze ko baje kuturandura, kuduturisha, kurangiza burundu ikibazo ca M23. Rero baje kudutera barakubitwa, nicyo gituma bivugira ibyo bashatse kugira ngo bahishe intege nke zabo”.

Naho ku byerekeye intwaro, Willy Ngoma yemeza ko inyinshi bazikura mu ngabo za Leta ya congo honyine.

Ati: “U Rwanda ntirwigeze na rimwe rudufasha, nta n’urushinge rwigeze ruduha.

"Twebwe turi abasirikare babyigiye neza, twari dufite intwaro twahambye, rero igihe tugarukiye twahise tuzitaburura. Hanyuma iyo turimo kurwana na FARDC, bata intwaro tugahita tuzibitoragura”.

“Nk’igihe tujya i Rumangabo, twatwaye ububiko bw’intwaro zabo, zose turikorera.

“Igihe cyose duhora tubatwara intwaro. Rero iyo bavuga ibyo, ni ukubesha kuko bo barabizi ko intwaro dukoresha ziva iwabo honyine, bata intwaro tugahita tuzitwara,abasirikare babo bagurisha intwaro, rero ni bareke gushaka inzitwazo, ni bahangane n’ikibazo nyacyo uko kiri”.

Abajijwe ku mugambi w’amahoro, Willy Ngoma avuga ko biteguye kujya mu biganiro, ariko ko mu butegetsi bwa Congo hari “abantu badashaka amahoro, abantu badakunda igihugu, barajwe ishinga no kwigwizaho ubutunzi, ariko ntibashake ko intambara ziri muri Congo zibonerwa umuti”.

Izi ntambara zirakomeza mu gihe umutwe wa M23 wakuwe mu mugambi w’amahoro watangiriye i Nairobi muri Kenya uhuza leta ya DRC n’imitwe iyirwanya,leta ikaba iherutse gutangaza ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba.

BBC