Print

Yverry yashyingiranwe n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2022 Yasuwe: 1811

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry mu muziki nyarwanda yashyingiranwe na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah, bari bamaze igihe bakundana.

Yverry yasabye anakwa umukunzi we ndetse basezerana imbere y’Imana mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022.

Aba bombi asezeranye kubana akaramata imbere y’imana n’abantu mu muhango wabereye kuri Sports View Hotel (kicukiro) wayobowe na Apostle Ruhinda Dany wo mu itorero rya life church.

Muri Sports View Hotel Kicukiro niho banakoreye ibindi birori birimo gusaba no gukwa.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo Yverry yasezeranye imbere y’amategeko na Vanessa mu muhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.

Umubano wabo ukaba waramenyekanye mu mwaka wa 2020, baza gukomeza kugenda berekana ko umwe afite undi ku mutima kugera barushinze.





Comments

Fay Baby 13 June 2022

Disco ndabona zagarutse ariko


Fay Baby 13 June 2022

Ko mbona se n’ubundi inda ari nyarwege, iyo bakomeza bakikorera ibyabo?!