Umuhango w’ubukwe bwa Yvery na Vanessa wabaye kuri iki cyumweru 12 Kamena 2022, muri Sports View Hotel.
Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.
Ahabereye ubu bukwe hari abantu bake biganjemo imiryango n’inshuti z’uyu muhanzi n’umugore we.
Aba bombi barushinze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye Kimihurura kuwa 5 Gicurasi 2022.
Vanessa yari agaragiwe n’abakobwa b’uburanga
Yvery yashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be
David Bayingana nawe yari yabukereye