Print

Ihere ijisho amafoto n’udushya twaranze ubukwe bw’umunyamakuru w’imikino Horaho Axel [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 June 2022 Yasuwe: 1605

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2022 nibwo uyu munyamakuru ukunzwe cyane mu kiganiro cy’Imikino cyo kuri Fine FM yasezeranye n’umukunzi we Imbere y’Imana n’umuhango wakuriwe no kwiyakira ndetse wari witabiriwe n’ibyamamare byahano mu Rwanda.

View this post on Instagram

A post shared by Horaho Axel (@horaho_axo)

Umunyamakuru Horaho yabwiye bagenzi be bakorana mu Urukiko ko ari umunsi w’ibyishimo kuri we kuba agiye kubana akaramata n’uyu mukobwa wabaga muri USA ndetse ashimira buri wese wagize uruhare kuri ibyo byishimo bye.

Tariki 9 Werurwe 2021, ni bwo umunyamakuru Horaho Axel yashyize hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we Masera Nicole nyuma y’igihe gito avuye kumuha ikaze aturutse muri Amerika.

Masera Nicole akigera mu Rwanda yahise ashyirwa mu kato asuzumwa icyorezo cya Covid-19, nyuma y’igihe cyagenwe n’ibipimo bigaragaje ko ari muzima arasohoka.

Horaho wari wagiye guha ikaze umukunzi we yari yamushyiriye indabyo, zatumye hari bamwe batekereza ko uyu musore yaba yambitse impeta uyu mukobwa gusa we yaje kubihakana.

Horaho Axel yambitse impeta Masera Nicole ku Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021 bamaze kwemeranya kurushinga.

View this post on Instagram

A post shared by Horaho Axel (@horaho_axo)

Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Kivu Serena Hotel, niho Horaho yambikiye umukunzi we impeta nyuma yo kwemeranya kubana.

Icyo gihe,Horaho yatangaje ko we n’uyu mukobwa bari mu mishinga y’ubukwe ndetse ngo ni nacyo cyamuzanye mu Rwanda.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel amaze imyaka hafi 17 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Uyu musore yahishuye ko we n’uyu mukobwa bagiye kurushinga bamaze umwaka n’igice bakundana.

View this post on Instagram

A post shared by Horaho Axel (@horaho_axo)

Horaho Axel ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, azwi cyane mu kiganiro kigezweho cyitwa ‘Urukiko’ akorana na Sam Karenzi, Kazungu Clever na Taifa Bruno.