Print

DR Congo: Umutuzo wagarutse muri kivu ya Ruguru nyuma y’imirwano ikomeye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 June 2022 Yasuwe: 2302

Muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo mu gice cyayo cya Kivu ya Ruguru haramutse agahenge nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Congo n’umutwe bahanganye wa M23.

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru twasoje nibwo agahenge kagarutse nyuma y’intamabara ikomeye cyane yaberaga mu duce twa Jomba na Bunagana muri Kivu y’amajyaruguru

Amakuru ava mu baturage bo mu gace Rutshuru avuga ko ingabo za Congo FARDC arizo ziri gucunga umutekano muri Bunagana no mu bindi bice zisanzwe zibarizwamo mbere y’ibitero bya M23 mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Mu gihe iyi mirwano yakazaga umurego, abaturage babarirwa muri 80% Jomba na Bunagana barahunze. Bamwe muribo bahungiye muri Uganda ,abandi berekera muri Kabindi , aho bacumbikiwe n’indi miryango ,amashuri ndetse na za Kiliziya.

Ayo makuru akomeza avuga ko iyi ntambara yahitanye abagera kuri batanu(5) barimo n’umusirikari mukuru wa Congo n’abana 2 bari hagati y’imyka 6 n’7 y’amavuko.

Okapi yandits ko MONUSCO yashyize ibitwaro ku mupaka wa Bunagana-Burahi, mu buryo bwo kurinda imbaga y’abaturage bahunze intambara.