Print

Burna Boy yashatse gutwara umugore w’abandi bitera akavuyo karasiwemo abantu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2022 Yasuwe: 849

Polisi ya Lagos yafunze abapolisi batanu bari kumwe n’umuririmbyi, Damini Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy, kubera kurasa abagabo 2 barimo uwitwa Irebami Lawrence wari waje mu kabyiniro ari kumwe n’umukunzi we akanga ko uyu muhanzi amumutwara.

Raporo yibanze y’ishami rya polisi rya Bar Beach, ivuga ko ibibazo byatangiye ubwo uyu muhanzi n’abapolisi batanu bari bamuherekeje basuraga ako kabyiniro nijoro ahagana saa kumi za mugitondo ku ya 8 Kamena.

Abapolisi bagera kuri bane bategerereje hanze mu gihe umwe muri bo witwa Inspecteur Ibrahim,yaherekeje uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Grammy muri ako kabyiniro.

Nk’uko byatangajwe n’abatangabuhamya benshi, uyu muhanzi yari yicaye mu gice cya VIP hamwe n’abagore batatu igihe yabonaga undi mugore wazanye nundi mugabo akamwifuza.

Bivugwa ko yabwiye Ibrahim gutumira uwo mugore ngo aze abasange.

Icyakora, bivugwa ko umugabo w’uwo mugore bashakagayamaganye uyu muhanzi, ashimangira ko ari agasuzuguro ku mugabo uwo ari we wese gushaka kumuteretera umugore bari kumwe.

Nyuma y’iminota mike, Burna Boy ngo yigiriye kwirebera uyu mugore.

Ibi byarakaje cyane uyu mugabo we n’inshuti ze bari bateraniye muri aka kabyiniro.

Umupolisi mukuru yagize ati: "Ibintu byahinduye isura hanyuma Ibrahim azana imbunda ya masotera y’akazi arasa inshuro nyinshi mu gihe Burna Boy yarimo guseka."

Muri icyo gikorwa, Lawrence w’imyaka 27 yarashwe ku kibero mu gihe inshuti ye, Tolu, yafashwe n’isasu mu mutwe. Ibi byateje akajagari muri club.

Burna Boy n’abarinzi be ngo bahise berekeza kuri imwe mu mitungo ye iri ahitwa Lekki-Epe Expressway mbere yo kwerekeza ahitwa Lekki Phase 1.

Umuyobozi mukuru mu biro bya komiseri wa polisi muri Lagos yagize ati“Burna Boy yari azi ibyo yakoze, yafashe indege yihuse atabimenyesheje abapolisi bamurindaga. Gusa yabahamagaye kuri videwo kugira ngo abamenyeshe ko yagiye muri Espagne. Abapolisi bamuherekeje bose batawe muri yombi, ubu bakaba bari ku cyicaro gikuru."

Amakuru aturuka hafi y’abari kumwe n’uwahohotewe avuga ko uyu mupolisi yagerageje kurinda Burna Boy kubera izina yubatse mu gihe abahohotewe barimo kuvurirwa ibikomere byabo ku bitaro bya Lagos State University Teaching Hospital biri Ikeja.

Umuvandimwe w’uwahohotewe, wavuze ko yitwa Jide, yavuze koumuvandimwe we yabazwe kugira ngo akurwemo isasu yarashwe mu kibero ndetse ngo yiteguraga ubukwe kuko yari asanzwe aba muri Amerika ndetse ngo yari amaze icyumweru kimwe ageze iwabo kwitegura ibirori.