Umusore wamubonye bwa mbere ndetse agafata n’amashusho yagaragaje Amina yiga anacuruza avuga ko ibyo uyu mwana agezezeho ari ibyo kwishimira cyane ko akibona uwo mwana yifuje kugira icyo yakora anashimira abantu bose bamushyigikiye by’umwihariko Itangazamakuru.
Uyu musore avuga ko kugeza ubu yishimira ko amashusho yafashe yabyaye umusaruro kandi mwiza.
Avuga ko Umwana akimara kubona ishuri ry’umwana bafashe umwanzuro wo gushaka amafaranga yafasha Umuryango kugira ngo n’igihe umwana avuye ku ishuri age abasha kubaho ubuzima bwiza.
Amina n’umubyeyi we bavuze ko bishimiye cyane igikorwa cyakozwe bashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kubashyigikira.
Amina mu ijwi ririmo ikiniga yagize ati" Uretse ko hari igihe ibintu bikurenga ikintu navuga ni kimwe n’ugushimira buri muntu wese wagize uruhare muri iki gikorwa haba uwatanze Igihumbi cyangwa se hejuru yayo Imana imukubire".
Kugeza ubu uyu muryango uvuga ko ubuzima bwabo buri guhinduka mu buryo batatekerezaga cyane Umubyeyi wa Amina ariwe Mama akazi yakoraga byari bigoye ko hari impinduka zaba k’umuryango kuko yakoraga akazi ko murugo.
Amina aherutse kuvuga ko kimwe mu bintu byatumye afata umwanzuro wo gucuruza agataro ari uko yashakaga gufasha Mama we kugirango babone ibibatunga murugo ndetse n’ibyamufasha ku ishuri.