Print

Mu mafoto reba uko ibyamamare byaserutse byambaye mu birori bya ‘Dîner en Blanc’

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022 Yasuwe: 1353

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya karindwi hano i Kigali bibera ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali ahitwa Green Jade Garden.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abahanzi Nyarwanda basusurukije abari aho.

Dîner en Blanc ni ibirori byabereye ku nshuro ya mbere i Paris mu Bufaransa mu myaka igera kuri 30 ishize. Icyo gihe François Pasquier yari asubiye iwabo mu Bufaransa nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga atabona inshuti ze zo mu bwana n’abavandimwe.

Kigali ni wo Mujyi wa mbere wateguriwemo ndetse unizihirizwamo Dîner en Blanc ku Mugabane wa Afurika, kuwa 11 Nyakanga 2012 mu birori byabereye i Gacuriro.

Kuva icyo gihe byabaye ibirori ngarukamwaka uretse mu bihe bya Covid byari byarahagaze bikaba byongeye gusubukurwa muri 2022.

Mike Kayihura ni umwe mubasusurukije abari bitabiriye ibyo birori

INKI utuye ku mugabane w’u Burayi yataramiye abitabiriye ibirori by’abambaye umweru