Print

Ihere ijisho uburanga bwa Zari Hassan uvugwaho gufatirana abasore bakiri bato mu rukundo(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022 Yasuwe: 1951

Uyu mubyeyi ukunzwe kuvugwaho kujya mu rukundo n’abasore aruta ubwiza bukomeza gutangaza benshi uko umunsi uza undi ugataha.

Zari Hassan ubu ari kuvugwa mu rukundo n’umusore ukiri muto witwa Shakib bamaranye iminsi mu Gihugu cya Kenya bivugwa ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu amazeyo yinjije akayabo ka miliyoni 22.1Rwf.

Shakib Cham uri mu rukundo na Zari bivugwa ko yakuriye mu gace ka Kawempe, akaba atari umusore uzwi cyane.

Kuva iyi nkuru yamenyekana ko aba bombi baba bari mu rukundo Zari yibasiwe n’abakoresha imbugankoranyambaga bavuga ko yafatiranye umwana abyaye.

Zari Hassan yamaganye amakuru avuga ko yaba ari gukorera ihohoterwa umukunzi we avuga ko Shakib ari umuntu mukuru kandi yabasha kwifatira umwanzuro.

Zari ni umwe mu bagore bahorana itoto ritagize aho rihuriye n’imyaka yabo