Print

Urubyiruko muri Afurika runyotewe no gutura ku yindi migabane “ubushakashatsi”

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 June 2022 Yasuwe: 289

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko urubyiruko muri afurika ruhora rushishikajwe no guhunga umugabane w’Afurika bagakomereza kuyindi migabane gushakirayo ubuzima bwisumbuye.

Urubyiruko babiri muri batatu bataba bashidikanya ku gufata ikemezo cyemezo cyo kuva mu gihugu cy’amavuko cyangwa umugabane wabo bakerekeza hanze, aho baba bizeye kugira icyerekezo cyiza cy’ubuzima bwabo bw’ahazaza.

Abashakashatsi bavuga ko mu rubyiruko 4000 babajijwe imbona nkubone mu bihugu 15 muri Afurika hafi ½ bavuze ko bifuza guhunga ibihugu byabo mu myaka mike iri imbere, mu gihe ababarirwa muri 80% bapanga kwikorera imishinga y’iterambere cyangwa ubucuruzi.

Bavuga ko abategetsi bagomba gushyira imbere ihangwa ry’akazi no kwishyura imishahara ijyanye n’igihe no kugabanya ruswa, ibi bikajyana no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere bigamije iterambere ry’umugabane w’Afurika.

¾ by’ababajijwe muri uru rubyiruko rw’Afurika bavuze ko babona Ubushinwa nk’igihanganjye no kugaragaza imbaraga z’iterambere ridasanzwe kurusha America yari isanzwe izwiho kwiharira isoko ku isi.