Print

Al-Qaeda yahakanye kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abantu muri Gali ya Moshi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 June 2022 Yasuwe: 400

Umutwe w’ibyihebe ugendera ku matwara akaze y’idini ya Islam Al-Qaeda ukunze guhuzwa na gatsiko k’Ansaru gakorera ibikorwa by’iterabwoba mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeriya , wahakanye uruhare rwawo mu gitero cyishe abaturage 9.

Mu mpera z’ukwezi kwa 3 , abiyahuzi bateze igisasu muri gali ya moshi irimo abagenzi gihitana bamwe abandi barakomeraka , abandi baburirwa irengero.

Uyu mutwe w’ibyihebe wasohoye amashusho mu mpera z’iki cyumweru twasoje ,abagaragaza bahakana kugira uruhare urwo arirwo rwose muri ubu bugizi bwa nabi.

Iyi videwo yageneraga ubutumwa Abarabu na Housa muri Nigeriya , yarimo abagabo 7 bafite intwaro, bambaye utubahisha amasura kuburyo bitakoroha kuvumbura abo aribo.

Umuvugizi wabo wari ubari hagati yahakanye ibihugu byavugaga ko umutwe w’ibyihebe Ansarul al-Muslimin fi Bilad al-Sudan [izina ryabo] bagize uruhare muri iki gitero

Yagize ati”ibyo n’ibibeshyo kandi ni n’ibihimbano bidafite ishingiro, kuko umutwe wabo ntacyo byari kubamarira guturitsa bu n’abayirimo badafite icyo kubakoresha.”

Abategetsi muri Nigerian bamaganye kwiregura kw’ibi byihebe bya Ansaru na Boko Haram, bimenyerewe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba ,bashimangira ko ntakabuza aribo bagabye igitero cyo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu mujyi wa Kaduna.