Print

Buri gihe mpitamo wowe! Shaddyboo yongeye gutomora umusore yihebeye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022 Yasuwe: 1467

Shaddyboo wamamaye mu gisate k’imyidagaduro hano mu Rwanda uko umunsi uje undi ugataha ntasiba kugaragaza amarangamutima afitiye umusore witwa Manzi wigaruriye umutima we.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yongeye guhamya urwo akunda Manzi maze agira ati"Niba nanditse inkuru y’ubuzima bwange ntugatungurwe no kubona izina ryawe rigarukamo inshuro Miriyari, kandi buri gihe nguhitamo @ jnot_manzi7. maze arenzaaho akamenyetso k’umutima gakoreshwa ku bakundana.

View this post on Instagram

A post shared by Shaddyboo (@shaddyboo_92)

Hashize igihe gito Shaddyboo yerekanye ko ari mu rukundo n’umusore yihebeye nyuma y’igihe kinini nta musore atangaza ko baba bari mu rukundo uretse abagiye bamuvugwaho ariko ntagire icyo abivugaho.

Kugeza uyu munsi Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Salleh wahoze ari umugabo we akaba ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.